00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barack Obama n’umugore we baba batakirarana

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 February 2014 saa 09:25
Yasuwe :

Ibihuha bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu mahanga, bigaragaza ko umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri hafi gutandukana kuko ngo umugore we Michelle yaba akeka ko umugabo we amuca inyuma.
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko Michelle Obama yaba yaravumbuye ko umugabo we afitanye ubucuti n’undi mugore, mu gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka, ibi ngo bikaba byaratahuwe na serivisi z’ibanga.
Mu gihe umuryango wa Perezida Obama wari mu biruhuko mu birwa (…)

Ibihuha bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu mahanga, bigaragaza ko umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri hafi gutandukana kuko ngo umugore we Michelle yaba akeka ko umugabo we amuca inyuma.

7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko Michelle Obama yaba yaravumbuye ko umugabo we afitanye ubucuti n’undi mugore, mu gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka, ibi ngo bikaba byaratahuwe na serivisi z’ibanga.

Mu gihe umuryango wa Perezida Obama wari mu biruhuko mu birwa bya Hawaii, Michelle Obama ngo yaba yaranze kuhava, Barack Obama agaruka wenyine i Washington.

Icyo gihe ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Maison Blanche) byatangaje ko Barack yahaye umugore we ikiruhuko cy’icyumweru kimwe. "Niba mufite abana, ushobora guha umugore wawe impano yo kumara icyumweru kure y’urugo."

Kwifotozanya kwa Barack Obama na Helle Thorning-Schmidt, Minisitiri w’Intebe wa Danemark ubwo bajyaga gusezera kuri Nelson Mandela, nabyo ngo byakuruye impaka hagati ya Obama n’umugore we.

Umunsi mukuru w’isabukuru ya Michelle Obama, nawo ngo ntiwagenze neza. Barack Obama ngo yashakaga gukora ibintu bihambaye, ashaka no kuza kugaragaza amafoto y’ibyishimo by’abashakanye, ku mbuga nkoranyambaga, ariko umugore we ngo siko yabyumvaga.

Ikinyamakuru National Enquirer kigira giti "Yanze ko habaho gusangira ku meza n’abayobozi batandukanye kuko atashakaga kwicara iruhande rw’umugabo we, baganira ijoro ryose nk’aho ntacyabaye hagati yabo."

Baratonganye kubera ko Barack yashakaga ko isabukuburu y’umugore we iba umunsi uteguye neza, harimo n’abaririmbyi, mu rwego rwo kujijisha abantu, kugira ngo bakomeze gutekereza ko umubano hagati ye n’umugore we umeze neza.

Bivugwa ko Nyuma y’umunsi mukuru, Michelle na Obama, banze kongera kurarana nk ‘abashakanye.

Bikaba bivugwa ko Michelle yaba ategereje ko manda y’umugabo we irangira ngo asabe gatanya.

Si ubwa mbere havuzwe gutandukana kwa Obama n’umugore we kuko mu mwaka wa 2010 ikinyamakuru cya National Enquirer cyatangaje ko Michelle yari yabwiye umugabo we ko bazatandukana manda ye nikomeza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages