Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari ibihugu bitazashobora kwishyura imyenda byafashe, bityo ko iyo myenda ikwiriye kugabanywa cyangwa igakurwaho burundu, kugira ngo ubukungu bw’ibyo bihugu n’ubundi busanzwe bwarazahaye, butazahuhukira rimwe bitewe no kwishyura imyenda.
Yagize ati “Hari ibihamya by’uko bimwe mu bihugu bifite imyenda bitazashobora kwishyura kubera icyorezo cya Coronavirus, tugomba gufasha ibyo bihugu kugabanya imyenda byari bifite, cyangwa se tukaba twayikuraho burundu.”
Yavuze ko gukuraho uwo mwenda byaba bigamije gufasha ibihugu bikennye kubanza kwiyubaka, kugira ngo bizakomeze kwishyura bifite ubushobozi, kuko bitagenze bityo bishobora kudindiza ubukungu bwabyo mu myaka myinshi iri imbere.
Uyu muyobozi kandi yanashimangiye ko gukuriraho imyenda ibihugu bikennye atari ubwa mbere bikozwe, kuko byanakoreshejwe ahagana mu 1990 na mbere yaho.
Malpass kandi yanenze ubufasha ibigo by’imari mpuzamahanga n’abashoramari bari guha ibihugu bikennye, avuga ko budahagije kandi bishobora kuzagira ingaruka mbi.
Uyu mugabo yatanze umuburo ko ibintu bikomeje gutya, abarenga miliyoni 100 ku Isi yose bashobora gusubira mu bukene bukabije, nyamara harakozwe byinshi bigamije kubakura mu bukene mu myaka 20 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!