Umwana w’umukobwa yafashwe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo yari yasuye mukuru we mu mujyi wa Magura, aho ibikomere yagize ari byo byatumye yitaba Imana.
Nyuma yo gufatwa ku ngufu Polisi yo muri Bangladesh yataye muri yombi umugabo wa mukuru w’uyu mwana, ababyeyi be ndetse n’umuvandimwe we nyuma y’uko ari bo bakekwaga.
Leta ya Bangladesh yatangaje ko uyu mwana yapfuye nyuma yo guhagarara k’umutima inshuro zigera kuri eshatu bavuga ko abaganga bagerageje kumutabara ariko birangira apfuye.
Yapfuye Yari amaze iminsi itandatu mu bitaro bya gisirikare bihereye mu Murwa Mukuru Dhaka,
Nyuma y’uko urupfu rwe rutangajwe ibihumbi by’abaturage bahise birara mu muhanda mu gace ka Magura basaba guverinoma kwihutisha ubutabera kuri uyu mwana w’inzirakarengane ndetse bavuga ko hakwiye kuba ivugururwa ku itegeko rirebana n’umutekano w’abagore n’abana cyane ku ifatwa ku ngufu, aho bavuga ko irihari ridasobanutse.
Muri Bangladesh itegeko riteganya ko urubanza rwo gufata ku ngufu n’ubwicanyi rutangira mu minsi irindwi.
Inzego z’ubutabera zijeje ubutabera ku rupfu rw’uyu mwana ndetse bavuze ko ibizamini ndangasano (ADN), byarangije gufatwa aho ryakozwe ku bantu bari hagati ya 12 na 13.
Itegeko ryo muri iki gihugu rivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gufata kungufu umwana akatirwa igihano cy’urupfu.
Bangladesh ni kimwe mu gihugu gikunze kugaragaramo ibyaha byo gufata ku ngufu kuko imibare igaragaza ko mu myaka Umunani ishize habaye ho ibyaha 3,438, aho 539 muri bari munsi y’imyaka Itandatu naho 933 bari hagati y’imyaka 7 na 12.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Bangladesh akenshi, abana bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abantu basanzwe bazi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!