00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ban Ki-moon yashimiye urukiko rwo mu Budage rwakatiye abayobozi ba FDLR

Yanditswe na

Mihogo Jean Baptiste

Kuya 3 October 2015 saa 04:04
Yasuwe :

Kuri uyu wa 2 Ukwakira, mu nama rusange ya Loni, umunyamabanga Mukuuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yashimiye urukiko rwo mu Budage rwakatiye igifungo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni, bahoze ari abayobozi b’umutwe wa FDLR.

Ban Ki-moon yavuze ko iki gikorwa u Budage bwakoze cyari gikwiye kubera urugero ibindi bihugu byo ku isi byihishemo abakoze jenoside mu Rwanda, bikabashyikiriza ubutabera.

Yagize ati:” Uru rubanza ni ikimenyetso kerekana ukuntu inkiko z’ibihugu zishobora gukorana neza n’Umuryango W’Abibumbye. Kinagaragaza ubwuzuzanye mu kurwanya umuco wo kudahana; abantu bose bakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu cyangwa iby’intambara bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

Ibi abivuze nyuma gato y’uko Umuryango w’Abibumbye usohoye itangazo rishimira leta y’u Budage ku guca uru rubanza, ari nako akanama gashinzwe umutekano muri Loni gasaba ibihugu byose bicumbikiye abarwanyi n’abayobozi bo muri FDLR kubageza imbere y’ubutabera.

Ban Ki-moon kandi yavuze ko umutwe wa FDLR n’indi yose ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kurandurwa vuba mu rwego rwo kugarura umutekano muri iki gihugu ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Tariki ya 28 Nzeli, nibwo urukiko rukuru rwa Stuttgart rwakatiye Ignace Murwanashyaka, wari umuyobozi wa FDLR gufungwa imyaka 13; ndetse na Straton Musoni wari umwungirije akatirwa igifungo cy’imyaka umunani, kubera uruhare umutwe bari bayoboye wagize mu byaha by’intambara byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages