Iyo mpano yatanzwe mu buryo busanzwe nk’izindi zigenerwa abayobozi bitabiriye iyo nama, ariko De Wever n’abo bari kumwe ntibigeze bamenya ikiri mu byo bahawe na Perezida kugeza bageze ku kibuga cy’indege cya Melsbroek mu Bubiligi, ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Ubwo bari bamaze kugera mu gihugu, ni bwo batangiye kubona amakuru mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we yari yahawe impano y’imbunda yanditseho izina rye, iherekejwe n’amasasu. Ayo makuru yavugaga ko abayobozi ba NATO bitabiriye iyo nama bose bashobora kuba barahawe impano nk’iyo.
Impano zari zashyikirijwe abari baherekeje De Wever, zipakirwa mu ndege ya gisirikare batabanje kumenya ibyari imbere. Bamaze kugera i Melsbroek ni bwo bapfunduye impapuro zari ziyipfunyitse, basanga harimo imbunda nto yo mu bwoko bwa revolver.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko iyo mbunda yahise ishyikirizwa Polisi ishinzwe umutekano wo ku bibuga by’indege, ikaba yayibitse mu bubiko bwihariye. Ntiharamenyekana icyo izakorerwa nyuma.
Ku rundi ruhande, Keir Starmer we yahisemo gusiga iyo mpano muri Turikiya kuko amategeko y’u Bwongereza yerekeye intwaro atamwemereraga kuyijyana mu ndege atashye.
Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Rob Jetten, na we yemeje ko yahawe impano nk’iyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!