Mu kiganiro yagiranye na BBC, Badenoch yavuze ko Burnham “atazi neza ibyo igihugu gishyize imbere.”
Nyuma yo gutorerwa kuba Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi, Burnham yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Abakozi yabereye i Londres ku wa Gatanu, avuga ko azazana “impinduka zikomeye”.
Burnham yasezeranyije ko azaharanira impinduka zikomeye kurusha ibindi bihe byabayeho mu miyoborere yaranze u Bwongereza mu myaka 40 ishize.
Burnham yasezeranyije abaturage ibintu bitanu birimo gukorana n’andi mashyaka mu murongo wihariye w’Ishyaka ry’Abakozi no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Badenoch ati “Icyo igihugu gikeneye ubu ni umuntu ushobora gufata ibyemezo bikomeye, ushobora guhangana n’abadepite bo mu Ishyaka ry’Abakozi badashaka kwivuna. Kandi icyo ni cyo kintera impungenge.”
“Uyu mwanya si amarushanwa yo kumenyekana. Ni uguteza imbere ubuzima bw’abantu bose bari hanze y’iyi nyubako. Kandi ntabwo yavuze icyo azakora. Ni ibintu bidafite ishingiro.”
Mu kunenga mu buryo butaziguye ijambo rya mbere rya Burnham, Badenoch yavuze ko uyu wahoze ari Meya wa Manchester ari umuntu wavugana n’Ishyaka ry’Abakozi, aho kuba igihugu.
Ati “Byose byari Ishyaka ry’Abakozi aha na hariya, amatsinda yabo, ibibazo byabo. Sinzi neza niba azi ibyo igihugu gishyize imbere, kandi niba yarabaye Minisitiri w’Intebe atabizi, ndumva azatungurwa cyane.”
Burnham, wagarutse mu Nteko Ishinga Amategeko mu kwezi gushize, ni we mukandida wenyine watanzwe ku buyobozi bw’ishyaka ry’Abakozi nyuma yo gushyigikirwa n’abadepite 379 bo mu ishyaka rye ndetse n’amashyirahamwe 11 yose y’abakozi afitanye isano n’iryo shyaka mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Azasimbura Sir Keir Starmer ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma yo kwakirwa n’Umwami Charles III.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!