00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri mu bahoze mu ngabo za Amerika biciwe ku rugamba muri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 August 2023 saa 09:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko iherutse kwivugana babiri mu bahoze mu ngabo za Amerika, mu rugamba u Burusiya bumazemo umwaka n’igice mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Byatumye umubare w’abanyamahanga u Burusiya bumaze kwicira muri iyo ntambara burwana n’ingabo za Ukraine, ugera ku 4.845.

Abo bahoze mu Ngabo za Amerika bishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Mu bapfuye harimo Andrew Webber wahoze arwanira ingabo za Amerika zo mu mazi akaba azwiho gukoresha imbunda za machine guns.

Yishwe tariki 29 Nyakanga 2023 ari kurwana muri Brigade ya 59 y’ingabo za Ukraine ikoresha imbunda ziremereye.

Webber na mugenzi we w’Umunyamerika bishwe n’igitero cy’indege zitagira Abapilote cy’u Burusiya, ndetse na Amerika yemeje ko abo baturage bayo bapfuye.

Si bo ba banyamerika ba mbere bishwe barwana muri Ukraine kuko n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika n’i Burayi bimaze igihe bitangaza ko hari abantu benshi bahoze mu ngabo za Amerika bitabajwe muri Ukraine.

Imibare ya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya igaragaza ko guhera muri Gashyantare 2022 ubwo intambara yatangiraga, abanyamahanga b’abacanshuro 11.675 bo mu bihugu 84 bamaze kwinjira muri Ukraine bagiye kuyirwanira.

Bamwe mu bacanshuro b'Abanyaburayi bamaze iminsi barwana ku ruhande rwa Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages