Leta y’iki gihugu kandi yatangaje ingamba zikomeye, aho kwikingiza byagizwe itegeko kuri buri muntu wese mukuru, abatabikoze bakazashyirirwaho ingamba zo kubakumira mu bice bitandukanye buhuriramo abantu benshi. Iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Gashyantare umwaka utaha.
Chancellor mushya w’icyo gihugu, Alexander Schallenberg, yavuze ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo izamara iminsi 20, gusa ibikorwa birimo amashuri bikazakomeza ku banyeshuri badashobora kwigira mu rugo.
Kuva ku itariki ya 1 Gashyantare umwaka utaha, umuntu utazaba yarikingije muri Autriche azajya abihanirwa n’amategeko. Iki gihugu cyari giherutse gusaba abantu batikingije kwishyira muri Guma mu Rugo, ariko ibi ntacyo byatanze gifatika kuko ubwandu bwakomeje kwiyongera.
Ibihugu birimo u Budage biri gutekereza uburyo bishobora gushyiraho Guma mu Rugo ku bantu batikingije, bitewe n’uko imibare y’abanduye iki cyorezo ikomeje kuzamuka cyane.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!