00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Assad yahishuye igihe nyacyo yahungiye ava i Damascus

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 December 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Bashar al-Assad uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Syria agahungira mu Burusiya, yatangaje ko yari akiri mu Murwa Mukuru Damascus, kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza, bitandukanye n’amakuru yavugwaga ko yahunze mu ibanga ku munsi ubanziriza uwo.

Mu butumwa bwa mbere yasohoye kuva yahirikwa ku butegetsi, Assad yatangaje ko yahunze Syria mu gitondo cyo ku wa 8 Ukuboza, avuga ko yateganya gukomeza kurwana n’agatsiko kashakaga gufata igihugu.

Nk’uko Assad yabitangaje, guhunga kwe ava muri Syria, "ntibyari biteganyijwe, kandi ntibyabaye mu masaha ya nyuma y’urugamba nk’uko bamwe babivuga. Ntabwo nateganyaga kurekura cyangwa gushaka ubuhungiro."

Yavuze ko yahisemo guhunga amaze kubona ko icyizere cyose cyayoyotse, ahungira mu Burusiya, igihugu cyari inshuti ye y’akadasohoka mu gihe yari ku butegetsi.

Assad yayoboye Syria hafi imyaka 25, ahirikwa ku butegetsi mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo ihuriro ry’imitwe itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, irangajwe imbere n’uwa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), yafataga Umurwa Mukuru, Damascus, mu gitero cyari simusiga.

Assad yahishuye igihe nyacyo yahungiye ava i Damascus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .