Leandro Acosta, yabwiye polisi ko nyina n’umugabo we bamusambanyaga we n’abavandimwe be batatu, akaba yemera ko akimara kwica uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko amurashe isasu mu gahanga yumvise agize irari ry’imibonano mpuzabitsina, agasambanya umurambo we.
Ikinyamakuru Fox News Latino dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko uyu musore yakomeje asobanura ko nyina yahise yinjira mu cyumba agahita avuza induru ati” Ni ibiki wakoze wa [...]we!!” , Acosta nawe agahita amurasa.
Leandro Acosta na mushiki we, Karen Klein bava inda imwe kuri nyina basukuye aho ayo mahano yabereye bahisha imibiri y’ababyeyi babo mu mifuka y’imyanda mu gihe kingana n’iminsi 11.
Yabambye nyina ku gisongo
Leandro Acosta ntiyigeze na rimwe yicuza ibyo yakoze, yabwiye avoka we ko yishimiye kuba yishe nyina yarangiza akamujomba ku gisongo.
Ati” Yari indaya y’umusinzi, nihaye ubutabera…”
‘Icyanga nkicyi ngurube’
Leandro Acosta yemera ko yatetse umurambo w’umugabo wa nyina.
Yagize ati” Wari ufite uburyohe nk’ubw’ingurube, harimo umunyu mwinshi ariko biryoshye…”
Nyuma yo gukora ayo marorerwa, Acosta na Klein bakomeje kubaho nk’ibisanzwe. Polisi iza guhuruzwa n’umuturanyi.
Baje gukora iperereza bavumbura imifuka 16 irimo ibisigazwa by’imibiri y’abantu.Kuri ubu Leandro Acosta afungiwe muri gereza yo mu mujyi wa Buenos Aires, mu cyiciro cy’abafite ibibazo bikomeye byo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO