Abadipolomate birukanwe barimo uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade, umwungirije ndetse n’abandi bakozi batatu ba Ambasade. Bose bahawe amasaha 24 yo kuba bavuye muri Arabie Saoudite.
Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saoudite, ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026.
Yavuze ko ibitero Iran ikomeje kugaba ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo na Arabie Saoudite, bihabanye n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’amahame agenga ibihugu bituranye.
Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko “Ubwami bwa Arabie Saoudite bukomeza gufata ingamba zose z’ingenzi mu kurinda ubusugire, umutekano, ubutaka, ikirere, abaturage, ababa (muri Arabie Saoudite) ndetse n’inyungu zose z’igihugu.”
Iki cyemezo cya Arabie Saoudite kijya gusa neza n’igiherutse gufatwa na Qatar cyo kwirukana abadipolomate ba Iran.
Iran ishinjwa ko ikomeje kugaba ibitero ku bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati ishinja gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo mu Burengerazuba bw’Isi mu mugambi wo kuyishozaho intambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!