00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saudite yanyonze abantu 17 mu minsi itatu

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 5 August 2025 saa 03:32
Yasuwe :

Mu minsi itatu Leta ya Arabie Saudite yashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 17, bituma abamaze kunyongwa bose kuva umwaka wa 2025 watangira bagera kuri 239.

Abantu babiri baheruka guhabwa iki gihano banyonzwe ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025. Abanyonzwe mu minsi itatu ni 17.

Babiri bishwe bari abaturage ba Arabie Saudite bahamijwe iterabwoba, mu gihe abandi 15 ari abanyamahanga bahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Kunyonga umubare munini nk’uyu w’abantu muri Arabie Saudite byaherukaga muri Werurwe mu 2022, ubwo hicwaga abantu 81 mu munsi umwe.

Ibigo biharanira uburenganzira bwa muntu bikomeje kunenga iyi gahunda by’umwihariko kubera umubare munini w’abanyamahanga bicwa muri iki gihugu.

Leta yasobanuye ko ibi bikorwa nyuma yo gusesengura amategeko yose, kandi bigakorwa hagamije guca ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge n’umutekano muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages