Ni nyuma y’ikiganiro cyafashwe nk’icy’amateka kuko ari bwo abayobozi bakuru b’ibyo bihugu bari baganiriye kuva intambara ya Ukraine yatangira mu 2022.
Nyuma y’amasaha make, Trump yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro byo guhosha iyo ntambara bishobora kubera muri Arabie Saoudite.
Ni ibintu iki gihugu cyahise gisamira hejuru, kirakomeza kiti “Ubwami bwacu bwemeye kwakira inama ku butaka bwacu nko gushimangira imbaraga zabwo mu guharanira amahoro arambye hagati y’u Burusiya na Ukraine.”
Inshuro nyinshi, Umuyobozi wa Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, yakunze kugaragaza ubushake bwo gushakira igisubizo intambara ya Ukraine, aganiriza na Zelensky na Putin mu buryo. Mu 2023 yanasuye u Burusiya aganira na Putin.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 kandi Trump yatangaje ko abayobozi ba Amerika n’u Burusiya bagombaga guhurira mu nama y’umutekano yabereye i Munich bakaganira ndetse na Ukraine yari yatumiwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!