00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabie Saoudite ikomeje kwikanga ibitero simusiga by’Aba-Houthi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 07:38
Yasuwe :

Igitero cyagabwe n’abarwanyi b’Aba-Houthi bo muri Yemen mu Majyepfo ya Arabie Saoudite cyakomerekeje abasivili 11, mu gihe iki gihugu cyatangaje ko gifite amakuru y’ubutasi agaragaza ko Aba-Houthi n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Iraq ishyigikiwe na Iran ishobora kuba iri gutegura ibindi bitero bihuriweho.

Umuvugizi w’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite rishyigikiye Guverinoma ya Yemen yemewe n’amahanga, Maj Gen Turki Al-Maliki, yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu Ntara ya Najran, mu Majyepfo ya Arabie Saoudite.

Yatangaje ko abakomeretse barimo Abanya-Arabie Saoudite barindwi, Umunya-Yemen umwe, Abanya-Misiri babiri n’Umunya-Pakistan umwe. Mu bakomeretse harimo n’umwana w’imyaka ine wagize ubushye bwo ku rwego rwa kabiri.

Al-Maliki yashinjije Aba-Houthi bashyigikiwe na Iran kurasa mu buryo butarobanura ahatuye abasivili, avuga ko ibyo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga kurengera abasivili mu bihe by’intambara.

Yavuze ko ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite rizakomeza gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo ririnde abasivili.

Iki gitero kibaye mu gihe intambara imaze amezi atanu ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran yakomeje kugira ingaruka ku mutekano wa Arabie Saoudite.

Amakimbirane amaze imyaka isaga icumi hagati ya Riyadh na Aba-Houthi bashyigikiwe na Tehran, agenda arushaho kugira uruhare mu bushyamirane bwagutse bwo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibikorwa by’Aba-Houthi, birimo guhagarika ingendo z’amato mu Nyanja Itukura, byagize ingaruka ku bucuruzi bwa peteroli ya Arabie Saoudite, bituma impungenge z’umutekano mu karere ziyongera.

Umuyobozi mukuru muri Arabie Saoudite utatangajwe amazina yavuze ko amakuru y’ubutasi yakusanyijwe na Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati agaragaza ko Aba-Houthi n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Iraq ishyigikiwe na Iran ishobora kugaba ibitero bihuriweho ku bikorwaremezo bitandukanye bya Arabie Saoudite.

Yavuze ko ibyo bitero bishobora kwibasira ibikorwaremezo by’ingufu, ibyambu ndetse n’ibibuga by’indege.

Arabie Saoudite iri gushaka gukomeza ubufatanye mu by’umutekano n’ibihugu biyifasha, mu gihe ikomeje kuburira abaturage ku iterabwoba rishobora guturuka ku mitwe ishyigikiwe na Iran.

Amakuru yatanzwe n’abantu bafite ubumenyi kuri iki kibazo avuga ko Turikiya, Arabie Saoudite na Pakistan byari biteganyijwe ko bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingabo muri Arabie Saoudite. Ibisobanuro birambuye kuri ayo masezerano ntibyahise bitangazwa.

Arabie Saoudite isanzwe ifitanye na Pakistan amasezerano y’ubufatanye mu by’ingabo. Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yageze muri Arabie Saoudite ku wa Kane, mu gihe Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, ahagera kuri uyu wa Gatanu.

Uwo muyobozi wa Arabie Saoudite yavuze ko ibimenyetso by’ibitero bishobora kuba biri gutegurwa biteye impungenge, mu gihe Riyadh ikomeje gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane na Iran.

Yavuze ko ibikorwa by’ubuhuza bigaragara ko biri kugana mu cyerekezo cyiza, ariko ko ibitero bishobora kuba bigamije kubangamira iyo nzira ya dipolomasi.

Ku wa Kabiri, Aba-Houthi bari bemeye ko ari bo bagabye igitero ku Kibuga cy’Indege cya Najran, mu ruhererekane rw’ibitero byibasiye ibikorwa bya gisirikare, ibikorwaremezo n’ubwikorezi bwo mu mazi bya Arabie Saoudite.

Ku wa Kane kandi, Aba-Houthi bishe abasirikare barenga 30 ba Guverinoma ya Yemen nyuma yo kugaba igitero ku byo bavuze ko ari ibirindiro by’ingabo za Arabie Saoudite mu Ntara za Marib na Hadramout muri Yemen.

Ku wa 29 Nyakanga, Arabie Saoudite yatangaje ko ku bufatanye n’Ingabo za Amerika yagabye ibitero ku mitwe ishyigikiwe na Iran muri Iraq, nyuma yo kuyishinja kugaba ibitero hakoreshejwe indege zitagira abapilote ku bikorwa byayo bya peteroli. Iyo mitwe yo muri Iraq yatangaje ko izasubiza ibyo bitero.

Arabie Saoudite ikomeje kwikanga ibitero simusiga by’Aba-Houthi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages