Amezi atandatu arashize cyiswe icyorezo, ndetse bitandukanye na mbere kigitangazwa, ubu nibura hari amakuru y’ibanze yagiye agitangazwaho n’ubushakashatsi butandukanye bifasha abari mu rugamba rwo kugihashya kugira aho bahera.
Bwa mbere OMS itangaza ko Coronavirus ari icyorezo, abantu 4600 nibo bari bamaze guhitanwa nayo ku isi, ibihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa aribyo byibasiwe. Nyuma y’amezi atandatu, abantu 900 000 bamaze kwicwa nayo, miliyoni 28 zaranduye ndetse icyo cyorezo cyakwirakwiriye imigabane yose, hafi mu bihugu byose bigize isi.
Kuri ubu, nibura harabarwa ko ku isi handura abantu 300 000 ku munsi, ndetse ukurikije nuko byari bimeze mu minsi ishize, umuntu yavuga ko biri kugabanyuka.
Ubu hari byinshi byamenyekanye kuri iyi ndwara bitari bizwi, nk’aho coronavirus ari indwara yandurira mu guhuza amatembabuzi n’uwayanduye, ndetse ishobora no kwandurira mu mwuka mu gihe hajemo amatembabuzi mato y’uwayanduye.
Byaramenyekanye ko mu minsi itatu umuntu ayanduye aribwo ishobora kugaragara, hakaba n’abayandura batagaragaza ibimenyetso ari nabo benshi.
Ubushakashatsi ku rukingo rwayo nabwo bugeze kure, kuri ubu hari inkingo eshatu ziri mu magerageza ya nyuma, byitezwe ko uyu mwaka warangira zimwe muri zo zemejwe.
Icyakora haracyari byinshi bitarasobanuka kuri Coronavirus, nk’ibikomeje kuvugwa by’uko umuntu wanduye Coronavirus bwa mbere, umubiri we wiremamo abasirikare babasha guhangana n’iyo virus iyo yongeye kuyandura.
Ntabwo kandi birasobanuka uburyo hari ibihugu bifite umubare w’abantu benshi banduye, yewe nta n’ikidasanzwe bifite mu bijyanye n’ubuvuzi ariko imibare y’abapfa cyangwa abaremba ikagabanyuka, mu gihe hari ibihugu byitwa ko byishoboye abantu bapfa ku bwinshi buri munsi.
Ikigaragara nuko hakiri byinshi byo kwiga, byinshi byo kuvumbura no kumenya kuri icyo cyorezo kimaze amezi icumi kigaragaye bwa mbere mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!