Mu 2014 ni bwo Amerika yafatiye ibihano u Burusiya kuko bwari bumaze kwigarurira Intara ya Crimea. Ibihano byakomeje kwiyongera ubwo Amerika yashinjaga u Burusiya kwivanga mu matora yayo.
Ku butegetsi bwa Joe Biden u Burusiya na Amerika byakomeje kurebana ay’ingwe, ariko ibihano bikazwa cyane muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine n’ubu igikomeje.
Perezida Trump usanzwe ari inshuti ya Putin yatangaje ko ibihano Amerika yafatiye u Burusiya byongerewe igihe cy’umwaka.
Kongera igihe cy’ibihano byafatiwe u Burusiya, byatangajwe ku wa 10 Mata 2025, binyuze ku rubuga rwa Federal Register.
Iteka rishyiriraho ibihano u Burusiya rivuga ko bubangamira bikomeye umutekano, politiki mpuzamahanga, n’ubukungu bwa Amerika.
Mu bikorwa bibi Amerika ishinja u Burusiya harimo kugerageza kubangamira amatora atabogamye n’inzego za demokarasi muri Amerika n’inshuti zayo, guhungabanya umutekano w’ibihugu n’imiryango bifite aho bihuriye na Amerika, kutubaha ubusugire bw’ibindi bihugu no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Muri Werurwe 2025 Trump yari yaburiye u Burusiya ko niburamuka bubangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge mu ntambara ibuhuza na Ukraine hazafatwa ibindi bihano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!