Ibi bije nyuma y’icyumweru kimwe Minisiteri y’Intambara za Amerika yari yahagaritse gahunda yo kohereza abandi basirikare 4.000 muri icyo gihugu, ariko umuyobozi wayo Pete Hegseth yavuze ko kwari ugutinda aho guhera.
Ntabwo haramenyekana neza niba aba basirikare 5.000 bashya ari bamwe muri abo bari barahagaritswe cyangwa hari ikindi kigambiriwe.
Abinyujije kuri Truth Social, Trump yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo w’umubano mwiza bafitanye na Perezida wa Pologne Karol Nawrocki.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wo gutabarana wa OTAN, Mark Rutte, yashimye iki cyemezo, avuga ko ari intambwe ikomeza kugaragaza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize OTAN.
Yavuze kandi ko nubwo u Burayi bugenda bugabanya kwishingikiriza kuri Amerika mu bijyanye n’umutekano, ubufatanye hagati y’impande zombi buzakomeza.
Amerika ikomeje gusuzuma uburyoishyira ingabo zacyo hirya no hino ku isi, hagamijwe guhuza n’inyungu z’umutekano wacyo ku rwego rw’isi no gufasha abaturage b’ibyo bihugu ingabo zishyirwamo.
Abanyamerika bavuga kandi ko ari n’uburyo bwo gucunga neza ingabo zabo ziri mu bihugu bitandukanye harebwa niba zikora inshingano uko bikwiye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Amerika yavuze ko ishobora kugabanya ingabo zayo mu bindi bihugu by’i Burayi nk’u Budage.
Pologne ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika mu Burayi, cyane cyane kubera impungenge z’umutekano zituruka ku ntambara yo muri Ukraine n’ibibazo by’umutekano hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!