Ubu bwato bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025, aho ubu bwato bwa USS Gravely buzwiho kuba ubwato bw’intambara bunini, bwarimo abasirikare barwanira mu mazi ndetse n’intwaro ziremereye, ndetse bushobora kugwaho indege.
Ni nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, akomeje kongera ibikorwa bya gisirikare mu nyanja ya Caraïbes avuga ko ari mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biva mu bihugu bituriye iyo nyanja.
Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, we avuga ko Amerika iri kumushotora kugira ngo batangire intambara.
Kugera muri Trinidad and Tabago k’ubu bwato bwateje impungenge abaturage batuye kuri ibi birwa bavuga ko bashobora kugirwaho ingaruka n’intambara ya Amerika na Venezuela.
Daniel Holder w’imyaka 64 yabwiye AFP ko “hagize ikiba hagati ya Venezuela na Amerika, twe nk’abantu batuye hafi yayo bishobora kutugiraho ingaruka igihe icyo ari cyo cyose.”
Icyakora Minisiteri y’Ingabo yo muri iki gihugu yabwiye Aljazeera ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko ari imyitozo isanzwe ikorwa na Amerika muri ako gace.
Ubu bwato bukurikiye ibindi bikorwa bya gisirikare Amerika yohereje mu birwa bya Caraïbes muri Kanama 2025, birimo ubwato umunani bw’intambara, indege icumi za F-35, ndetse n’ubwato bumwe bwo munsi y’amazi (nuclear-powered submarine), byose ivuga ko ari ibyo kurwanya icuruzwa by’ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!