Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika byagize icyo bivuga kuri iki kibazo ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2025, gusa amakuru dukesha AP avuga ko cyatangiye mu kwezi kwa Kamena hagati.
Uyu muntu wiyitiriye Marco Rubio yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Signal. Mu bo yoherereje ubutumwa bwanditse n’ubw’amajwi harimo Umusenateri n’Umuguverineri bo muri Amerika ndetse n’Abaminisitiri batatu b’ibihugu by’amahanga.
Mu kwigana ijwi n’imyandikire bya Marco Rubio uyu muntu yifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Kugeza ubu Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika byamaze kwandikira ambasade zose z’iki gihugu bizimenyesha iby’iki kibazo.
Umuvugizi w’ibi biro, Tammy Bruce yavuze ko “kugeza ubu turi gukurikirana ndetse no gukemura iki kibazo. Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga byumva neza inshingano bifite mu bijyanye no kurinda amakuru yabyo ndetse no gukomeza gufata ingamba zigamije kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga, hirindwa ibintu nk’ibi mu bihe biri imbere.”
Ibintu nk’ibi byaherukaga muri Gicurasi 2025, aho umuntu utaramenyekana yinjiye mu ikoranabuhanga rya telefone ya White House, yigana ijwi ry’Umuyobozi w’ibi biro bya Perezida, Susie Wiles, atangira guhamagara abantu batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!