00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yishe umuyobozi ukomeye muri Al Qaeda

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 7 February 2020 saa 12:36
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishe Qasim al-Raymi wari umuyobozi ukomeye w’umutwe ushamikiye kuri Al Qaeda mu kigobe cy’Abarabu (AQAP).

Qasim al-Raymi wari Umuyobozi wa AQAP guhera mu 2015, yishwe n’abasirikare ba Amerika baba muri Yemen.

Uyu muyobozi yaketsweho kugira uruhare mu itegurwa ry’ibitero byagombaga kwibasira inyungu z’Abanyaburayi mu myaka ya 2000.

Umutwe w’iterabwoba wa AQAP washinzwe mu 2009 ugamije kwirukana igisirikare cya Amerika mu Barabu ndetse no gukuraho igitutu cy’ibihugu by’i Burayi.

Ibihuha byavugaga ko Al-Raymi yishwe n’ibitero by’indege z’Amerika byatangiye gusakara muri Mutarama. Uwo mutwe w’iterabwoba wahise ushyira hanze amajwi y’uyu mugabo tariki ya 2 Gashyantare avuga ko aribo bihishe inyuma yo kurasa ubwato b’Abanyamerika mu gace ka Pensacola muri Leta Florida.

Bikekwa ko Al Raymi yishwe mu Ukuboza, ayo majwi akaba yarafashwe mbere y’urupfu rwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ryemeje urupfu rwa Al Raymi ariko ntabwo batangaje igihe yiciwe.

Amerika yatangaje ko ubu itekanye n’abafatanyabikorwa bayo, kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka byose imitwe y’iterabwoba igacika.

Uyu muyobozi muri Al Qaeda biravugwa ko yishwe mu Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages