Pantagon yatangaje ko iki gitero cyagabwe kuri uyu muyobozi bisabwe na Perezida Trump, kuko hamwe n’umutwe yari ayoboye, Amerika ifata nk’uw’iterabwoba bashinjwa kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana abanyamerika benshi kuri Ambasade yayo muri Iraq.
Uyu Gen Soleimani yarasiwe mu modoka ku kibuga cy’indege cya Iraq kiri Bagdad n’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, igitero bivugwa ko cyahitanye abandi batanu bari kumwe, bishoboka ko bari bavuye muri Lebanon cyangwa Syria.
Itangazo Pantagon yasohoye rivuga ko ‘Amerika izakomeza gukora ibishoboka mu kurinda abaturage n’inyungu zayo hirya no hino ku Isi’.
Nyuma y’ikwirakwira ry’amakuru ku rupfu rwa General Soleimani, Perezida Trump yahise azamura kuri Twitter ibendera rya Amerika, igikorwa gishimangira kwishimira urwo rupfu.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangje ko icyo gihugu giteganya uburyo bwo kwihorera ku bantu bagize uruhare muri icyo gitero cyahitanye uwo mu Jenerali, anashyiraho iminsi itatu yo kumwunamira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif, yagereranyije icyo gikorwa cyo kwica Gen Soleimani nk’icy’iterabwoba ryo ku rwego mpuzamahanga Amerika yakoze kandi igomba kwirengera ingaruka zacyo.
Umwaka ushize Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasabye Iran kudahirahira na rimwe ibangamira Amerika. Icyo gihe General Soleimani yaburiye Perezida Donald Trump ko Amerika iramutse iteye Iran, iki gihugu ‘Cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose’.



















TANGA IGITEKEREZO