Ku wa 3 Gicurasi 2026, Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko ibi bikorwa yahaye izina ‘Project Freedom’ bigamije kubuza ingabo za Iran kwima inzira ubwato bw’ibihugu bitandukanye bunyura muri iyi nzira.
Leta ya Iran yari yaburiye ingabo za Amerika ko nizigera muri Hormuz ziraswaho, kandi ko zigomba kwirinda gufunga ibyambu bya Iran biri mu kigobe cya Persique.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi, ingabo za Iran zirwanira mu mazi zari zatangaje ko zakumiriye ingabo za Amerika zerekezaga muri Hormuz, mu gusobanura ko ‘Project Freedom’ yapfuye igitangira.
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ubwato bubiri burasa misile bwinjiye mu kigobe cya Persique kugira ngo zikumire ingabo za Iran ziri gufunga inzira.
CENTCOM kandi yasobanuye ko ubwato bubiri bw’ubucuruzi bwa Amerika bwanyuze muri Hormuz bubifashijwemo n’Abanyamerika bari muri ‘Project Freedom’.
Hari impungenge ko intambara ya Amerika na Iran ishobora kurota nyuma y’agahenge kagiye kumara ukwezi, ikabera mu Muyoboro wa Hormuz.
Umuyoboro wa Hormuz ni inkingi ikomeye y’ibihugu byinshi byo mu kigobe cya Persique. Unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya ku isoko mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!