Mu minsi ishize Amerika yashatse gufungura inzira ya Hormuz ku ngufu ikozanyaho na Iran. Igisirikare cya Amerika cyavuze ko cyarashe ubwato buto bwa Iran ikoresheje misile zayo na za drones.
Hari mu bikorwa byo kuyobora ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli buri kunyura mu Muyoboro wa Hormuz.
Ku wa 3 Gicurasi 2026, Perezida Donald Trump yatangaje ko ibi bikorwa yahaye izina ‘Project Freedom’ bigamije kubuza ingabo za Iran kwima inzira ubwato bw’ibihugu bitandukanye bunyura muri iyi nzira.
Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko ibikorwa byo kurinda ubwo bwatwo bwari bwikoreye ibicuruzwa byari iby’igihe gito ariko ko agahenge ko kagikomeje.
Ati “Ntabwo tugamije intambara. Kugeza ubu agahenge karacyahari ariko tuzakomeza gukurikiranira hafi ibi ibintu.”
Ku wa 4 Gicurasi 2026 Iran yarashe ku bwato bwa Amerika, ndetse igaba ibitero kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yifashishije drones na za misile. Kuri uyu wa 5 Gicurasi na bwo UAE yagaragaje ko iri kwitegura ibisasu biri guturuka muri Iran.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yavuze ko ibyo Amerika yakoze ari ugutesha agaciro agahenge ndetse ko byahungabanyije ingendo zo muri Hormuz.
Ati “Turabizi ko gukomeza ibintu muri uyu mujyo bibangamiye Amerika ariko si twe twabitangije.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!