00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yateze Arabie Saoudite kwemeza igihugu cya Israel, nk’ingurane y’amasezerano ku bya nucleaire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko amasezerano hagati ya Amerika na Arabie Saoudite agamije gufasha iki gihugu guteza imbere ingufu za nucleaire azashingira ku cyemezo cya Riyadh cyo kwemera Leta ya Israel.

Trump yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ubufatanye mu kubyaza umusaruro ingufu za nucleaire butarimo ibijyanye no gukora intwaro z’ubumara.

Trump yagize at “Amasezerano y’ingufu za nucleaire zikoreshwa mu bikorwa bigamije amahoro (nta gutunganya ibikoresho bya kirimbuzi bizaba bihari!)… ajyanye gusa no gukoresha izo ngufu mu bikorwa bitari ibya gisirikare… azemezwa, ariko ashingiye rwose ku kuba Arabie Saoudite izinjira mu Masezerano ya Abraham Accords.”

Aya masezerano yashyizweho ku bw’ubuhuza bwa Trump, yatumye ibihugu bitanu, birimo bine by’Abarabu byemeye kubana neza na Israel.

Mbere, Arabie Saoudite yari yaravuze ko itazemera Leta ya Israel mu gihe Leta ya Palesitine itemewe.

Mu gihe cya manda ya mbere ya Trump ku butegetsi bwa Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Bahrain byashyize umukono ku Masezerano azwi nka Abraham Accords, bituma umubano wa Israel n’ibi bihugu uhinduka bikomeye.

Sudan, Maroc na Kazakhstan na byo byaje gusinya aya masezerano.

Kugeza ubu, Arabie Saoudite ntiragira icyo itangaza ku magambo ya Trump. Ntabwo kandi byahise bimenyekana niba ibyo kuba Arabie Saoudite igomba kwinjira mu Masezerano ya Abraham biri mu byanditswe mu masezerano y’ubufatanye m kubyaza umusaruro ingufu za nucleaire cyangwa niba icyo gihugu cyari cyabyemeye.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yavuze ko Trump yari yaraganiriye kenshi n’abayobozi ba Arabie Saoudite kuri iyi ngingo.

Yagize “Yavuze ko niba badashyize umukono ku masezerano ya Abraham Accords, iyi gahunda itazakomeza. Ni yo mpamvu tuzakomeza ibiganiro n’abafatanyabikorwa bacu bo muri Arabie Saoudite mu minsi iri imbere.”

Israel yakiriye neza amagambo ya Trump.

Perezida Trump na mugenzi we wa Arabie Saoudite Mohammed bin Salman, bamaze iminsi baganira ku bufatanye bwatuma iki gihugu cy'Abarabu kibyaza umusaruro Uranium

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages