Kuri uyu wa 12 Mutarama 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko muri visa zateshejwe agaciro harimo iz’abanyeshuri 8000 n’izindi 2500 zihariye.
Iyi Minisiteri yagize iti “Tuzakomeza kwirukana aya mabandi kugira ngo Amerika ikomeze itekane.”
Mu bakozi bari bafite Visa zihariye, 50% by’izateshejwe agaciro harimo iz’abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze, 30% z’abakoze ubugizi bwa nabi, 20% zikaba ari iz’abakoze ubujura, abahohoteye abana n’abakoze ibyaha by’iyezandonke.
Abanyeshuri hafi 500 barebwa n’iki cyemezo bakurikiranyweho ibyaha birimo kubika no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!