00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yateguje kongera umusoro ku bicuruzwa biva muri EU

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 February 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora kongera umusoro ku bicuruzwa biva bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), icyakora avuga ko u Bwongereza bushobora kubanza kuganira na Amerika kuri iyi ngingo.

Trump yavuze ko ibihugu byo muri EU byohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika kurusha ibyo igihugu cye cyoherezayo. Avuga ko Amerika ifite icyuho cya miliyari 300$.

Yagize ati "Ntabwo batwara imodoka zacu, ntabwo batwara ibikomoka ku matungo by’iwacu, ni nk’aho nta kintu cyacu batwara ariko twe tugatwara ibintu byabo hafi ya byose. U Bwongereza bwarenze umurongo ariko EU yo yarakabije."

Abajijwe na BBC igihe imisoro izazamukira ku bicuruzwa biva muri EU, Trump yavuze ko nta munsi urajyaho ariko bizaba vuba cyane.

Trump yanagaragaje ko afitanye umubano mwiza na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ari wo uzacamo inzira y’ibiganiro ngo harebwe uko ibihugu byombi byakorana, ibibazo bigakemuka.

Ingamba zo kongerera imisoro ku bicuruzwa by’abanyamahanga Trump yatangiye kuzishyira mu bikorwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 04 Gashyantare 2023, ibicuruzwa biva muri Mexique, Canada n’u Bushinwa bizatangira gucibwa imisoro iri hejuru. Canada na Mexique bizajya bicibwa imisoro ingana na 25%, u Bushinwa bwo bucibwe 10%.

Ibi bihugu byagaraje ko na byo byiteguye gushyira imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika bijya muri ibi bihugu.

Ibihugu byo muri EU byamaganye igitekerezo cya Amerika cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva muri Canada, Mexique, n’u Bushinwa bivuga ko na byo biramutse bizamuriwe imisoro byashyiraho imisoro yabyo ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Uko kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, Trump avuga ko biri mu murongo wo guteza imbere inganda zikorera muri Amerika.

Trump yateguje ko ibicuruzwa bituruka muri EU bigiye kuzamurirwa imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .