Trump yavuze ko ibitero byagabwe ku wa 9 Kamena byari biremereye cyane nubwo impande zombi zarasanye bikomeye. Ubwo yari mu biro bye Oval ku wa 10 yabwiye Itangazamakuru ko n’uyu munsi bongera kurasa Iran.
Ati “Twabarashe bikomeye ejo ndetse tugiye kubarasa bikomeye nanone uyu munsi.
Trump kandi yasabye Iran kwemera gusinya amasezerano yo guhagarika intambara.
Ibitero Amerika yagabye kuri Iran ku wa 9 Kamena, byakurikiye icyhanuye indege y’igisirikare cya Amerika yagenzuraga umutekano hejuru y’inzira ya Hormuz.
Iran yahise itangaza ko yihimuye kuri Amerika irasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri mu karere.
Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Iran yazaririye mu biganiro biganisha ku masezerano yari kuyungura bikomeye bityo bagomba kwishyura ikiguzi cyabyo.
Trump yavuze ko ingabo za Iran zatsinzwe intambara nubwo na Iran yemeza ko Amerika yatsinzwe mu ntambara bahanganyemo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran Esmaeil Baqai yashinje Amerika kudobwa ibiganiro binyuze mu butumwa buvuguruzanya yohereza, guhindagura ibyo yifuza mu masezerano hamwe no kurenga ku gahenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!