Ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC (Office of Foreign Assets Control) byaburiye Abanyamerika ko uzishyura Iran cyangwa inzego zayo ngo babone inzira z’ubwato bwabo bazahanwa.
Iti “Abakora ingenzo zo mu mazi barimo ubwato bari guhamagara ibyambu bya Iran bazahura n’ibihano hagendewe ku bihano by’amoko menshi bitegereje ubutegetsi bwa Iran, ku byerekeye ubwikorezi bwo mu mazi bwayo n’ibyambu byayo.”
Amerika imaze iminsi yarafunze ibyambu bya Iran. Iran na yo yafunze inzira ya Hormuz ku buryo yemerera bamwe gutambuka abandi ikabangira.
Ingabo za Amerika zatangaje ko icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran gifashwe, zimaze gusubiza inyuma ubwato 45 bwavaga ku byambu bya Iran cyangwa ubujyayo.
Iran yatangaje ko yakiriye amahoro y’ubwato butandukanye bushaka kunyuzwa mu nzira ya Hormuz, ndetse Visi Perezida w’Inteko yayo, Hamidreza Haji Bababei yemeje ko hari ayamaze kwishyurwa kuri konti ya Banki Nkuru ya Iran.
OFAC yavuze ko izakomeza gufatira ibihano inzego zose zinjiriza Iran amafaranga by’umwihariko ibikomoka kuri peteroli n’ibifitanye isano na byo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!