Iki cyifuzo cya Amerika cyaje nyuma y’ibitero byabaye muri iki cyumweru aho amato atatu atwara ibicuruzwa, arimo n’ibikomoka kuri peteroli, yagabweho ibitero, bigatuma habaho guhangana hagati ya Iran na Amerika.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibyo bikorwa bya Iran bisobanuye ko amasezerano y’agahenge atagikurikizwa, ariko ko ibiganiro bigamije kurangiza intambara bizakomeza. Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashinje Amerika kurenga ku masezerano yari yarumvikanyweho.
Iyi ntambara yatangiye nyuma y’ibitero bya Amerika na Israel byabaye ku wa 28 Gashyantare, bituma Iran na yo igaba ibitero kuri Israel ndetse no ku bikorwa bya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri Kamena 2026, Amerika na Iran byari baragiranye amasezerano yo guhagarika intambara, aho Iran yemeye ko ubwato bw’ubucuruzi buzajya bunyura muri Hormuz nta nkomyi.
Abayobozi ba Amerika bavuze ko ubutumwa bwo gusaba Iran gutangaza ko Hormuz ifunguye no guhagarika kurasa ku bwatoo bwagejejwe ku bayobozi bayo binyuze mu bahuza bo mu karere. Umwe mu bayobozi yavuze ko Iran igomba gutangaza ayo magambo kugira ngo ibiganiro bibyare umusaruro ufatika.
Inzira ya Hormuz ni ingenzi ku bukungu bw’Isi kuko hafi 20% bya peteroli na gaze bikoreshwa ku Isi buri munsi ari ho binyura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!