00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yateganyije ko intambara yatangije kuri Iran izamara ibyumweru bitanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 March 2026 saa 07:38
Yasuwe :

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko intambara bahanganyemo na Iran iri kwihuta ugereranyije n’uko bari babiteguye kuko yabarirwaga kuzamara hagati y’ibyumweru bine na bitanu.

Trump yabitangaje ku wa 2 Werurwe 2026, ubwo yunamiraga abasirikare bane ba Amerika bamaze kugwa muri iyi ntambara.

Yahamije ko ibyo Amerika imaze gukora iri imbere cyane ugereranyije n’igihe bari barihaye kuko babaraga ko yazafata hagati y’ibyumweru bine na bitanu ariko bafite n’ubushobozi bwo gukomeza kurwana na nyuma yaho.

Amerika yashimangiye ko igitero cyiswe “Operation Roaring Lion” kigamije guca intege ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro kirimbuzi no kurinda akaga kashoboraga kugwira abaturage babo.
Ati “Ntabwo [Iran] yakomeza gutanga intwaro, gutera inkunga no kuyobora abanzi bari mu mitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’imbibi zayo.”

Trump kandi yavuze ko Amerika itakwihanganira kubona ubutegetsi bwa Iran butunze intwaro z’ubumara cyangwa intwaro ziremereye zirasa kure kandi n’ibindi bihugu bishyigikiye iki gitekerezo.

Intambara Amerika yatangije kuri Iran yateganyaga ko ishobora kumara ibyumweru bitanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages