Raporo n’isesengura byakozwe n’inzego z’ubutasi za Amerika byerekana ko hari ibyago by’uko Iran n’abo bafatanya bagaba ibitero kuri Amerika nubwo bitari ku rwego rukomeye.
Iyi raporo igaragaza ko mu bihe bya mbere habanza ibitero by’ikoranabuhanga bigamije guhakana ko ibyo bitero biri gutegurwa.
Iyi raporo y’isesengura ku mutekano igira iti “Nubwo ibitero bikomeye mu buryo bufatika bititezwe, Iran n’abo bafatanya ni ikibazo gikomeye ku kugaba ibitero ku butaka bwacu kandi birashoboka ko bakwagura ibikorwa byo kwihorera mu gihe urupfu rwa Ayatollah rwaba rwemejwe.”
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu, Kristi Noem, yavuze ko bari gukorana n’inzego z’ubutasi n’inzego nyubahirizategeko kugira ngo haburizwemo ibishobora kuvamo ibitero ku butaka bwa Amerika.
Urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei rwemejwe ku wa 1 Werurwe 2025, nubwo Israel na Amerika byarwemeje ku wa 28 Gashyantare.
Ku wa 2 Werurwe 2026, iperereza ryakozwe ku bantu babiri barasiwe mu kabari kari muri Austin muri Leta ya Texas ryagaragaje ko hakiri kare guhita bemeza ko uwarashe abantu yabitewe n’igitero Amerika yagabye kuri Iran.
Ifoto y’umuntu warashe abo bantu na we akaraswa na polisi, bigaragara ko yari yambaye ishati iriho ibendera rya Iran, ndetse ijambo Iran ryanditse n’amagambo y’icyatsi, umweru n’umutuku.
Yari yambaye n’umupira w’imbeho wanditseho ko ari uwa Allah.
Yari yambaye n’umupira w’imbeho wanditseho ko ari uwa Allah.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!