Amakuru aturuka kuri bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ubutabarane hagati y’u Burayi na Amerika, OTAN, ahamya ko Amerika yaboherereje ibibazo birimo umubare w’abasirikare n’inkunga mu bya gisirikare ibi bihugu byiteguye gutanga muri Ukraine mu nzira yo kugarura amahoro.
Umwe mu badipolomate yabwiye Reuters ati “Amerika iri kuzenguruku ibihugu byo mu Burayi, ibibaza abasirikare bangana iki byiteguye kohereza.”
Ku wa 12 Gashyantare ni bwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Burusiya bakemeranya gutangira inzira y’ibiganiro bigamije guhosha intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Kuva icyo gihe Amerika yatangiye kohera ibibazo mu bihugu by’u Burayi.
Mu nama yiga ku mutekano yabereye i Munich, Perezida wa Finland, Alexander Stubb, yemeje iby’ibyo bibazo avuga ko Amerika yohereje ibibazo mu bihugu by’u Burayi, ndetse yibaza niba ibyo bihugu bizasubiza.
Ati “Ibihugu by’u Burayi nibyo bizahitamo niba bizasubiza ibyo bibazo cyangwa niba bizasubiriza hamwe.”
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko akeneye nibura abasirikare ibihumbi 200 bavuye mu Burayi bo kugarura amahoro muri Ukraine kugira ngo agirane amasezerano n’u Burusiya, ariko abahanga bagaragaza ko bigoye.
Biteganyijwe ko abayobozi batandukanye bahagarariye Amerika n’u Burusiya bazahurira mu nama muri Arabia Saudite igamije kuganira ku ntambwe izakurikira mu kugarura amahoro muri Ukraine, ariko Ukraine ntiyatumiwe muri iyo nama nk’uko Perezida Zelensky abivuga.
Si ibyo gusa kuko ibihugu by’u Burayi nabyo byagaragaje ko bishaka kugira uruhare mu myanzuro yo guhosha intambara yo muri Ukraine igiye kumara imyaka itatu ariko ntibyatumiwe muri iyi nama.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!