00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yatangaje umunsi wo guherekeza Jimmy Carter

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 31 December 2024 saa 01:52
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko uwahoze ari Perezida wayo kuva mu 1977 kugeza mu 1981, Jimmy Carter, azashyingurwa ku wa 9 Mutarama 2024.

Carter ni we wayoboye Amerika wari umaze igihe kinini ku Isi mu mateka y’iki gihugu. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2024, afite imyaka 100 y’amavuko.

Umuryango wa Carter wemereye Inteko Ishinga amategeko ya Amerika ko umurambo we wahashyirwa mu rwego rwo kwifatanya n’abantu bo mu ngeri zitandukanye kumwunamira.

Perezida Joe Biden yategetse ko ibendera rya Amerika rizururutswa kugeza hagati ku nyubako za Leta mu gihe cy’iminsi 30, mu rwego rwo guha Carter icyubahiro nk’uwayoboye iki gihugu.

Hazabanza umuhango wa gikirisitu wo kumusezeraho, uzabera muri Washington National Cathedral. Hazabera isengesho ryo kumusabira kwakirwa mu bwami bw’Ijuru.

Mu mujyi wa Atlanta uri muri Leta ya Georgia, na ho hazabera umuhango wo gusezera kuri Jimmy Carter mbere y’uko ashyingurwa mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Plains.

Carter azashyingurwa iruhande rw’umugore we, Rosalynn Carter, witabye Imana mu Ugushyingo 2023, afite imyaka 96.

Abayoboye Amerika bakiriho batezweho kwitabira uyu muhango barimo: Barack Obama, Bill Clinton, George W. Bush na Donald Trump.

Carter afatwa nk’uwaharaniye amahoro ku Isi, uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije. Yasize umurage wo gufasha binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza, kurwanya indwara, no kubaka inzu z’abakene binyuze mu muryango Habitat for Humanity.

Uretse ibikorwa bye byo guharanira amahoro nka Perezida, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2002 kubera uruhare rukomeye yagize mu iterambere mpuzamahanga no kurwanya indwara ku Isi.

Guherekeza Jimmy Carter bizakorwa mu rwego rwa gikirisitu n'urw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .