Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibi bihano bishya ari intambwe ikomeye mu gushyira igitutu kuri Iran.
Ati “Twatangije igitutu cy’ubukungu ku rwego rushya kuri Iran n’abafatanyabikorwa bayo ku Isi. Intego yacu ni ukugabanya ibikorwa by’ubukungu bihungabanya umutekano.”
Amerika yatangaje ko yashyizeho ibihano by’amahanga bishobora kugira ingaruka ku bigo n’ibihugu bikorana na Iran, harimo ibijyanye n’ubucuruzi n’imari. Washington ivuga ko iki cyemezo kigamije gukomeza kubuza Iran bwo kubona amafaranga binyuze mu bucuruzi mpuzamahanga.
Iran imaze imyaka myinshi mu ngaruka z’ibihano bitandukanye byashyizweho na Amerika ndetse n’ibindi bihugu. Ibyo bihano byagize ingaruka ku bukungu bwayo, ariko ntibyabujije abayobozi ba Iran gukomeza ibikorwa byabo.
U Bushinwa bwo bwakomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Iran mu by’ubucuruzi, nubwo Amerika yagerageje kwitambika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Amerika yahamije ko n’ikindi gihugu gikorana na Iran mu bijyanye n’ubucuruzi kizajya gihita gishyirwa mu kato
Abasesenguzi bavuga ko ingaruka z’ibi bihano zizaterwa n’uko ibihugu n’ibigo bitandukanye bizabyitwaramo. Amerika ikomeje kuvuga ko izi ngamba zigamije gukoresha igitutu cy’ubukungu kugira ngo igere ku ntego zayo kuri Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!