Ingabo za Amerika zabitangaje ku wa 18 Mata 2026, nyuma y’uko Iran yari yamaze gutangaza ko yongeye gufunga umuhora wa Hormuz unyuramo ubwato bwinshi burimo ubutwaye ibikomoka kuri peteroli birenga 20% by’ibikoreshwa ku Isi hose.
Reuters yanditse ko ubwato burenga 10 bwari bumaze kunyura mu muhora wa Hormuz nyuma n’iminsi myinshi ufunzwe.
Ubwato bwanyuze mu mazi ya Iran mu muhora wa Hormuz, hafi y’ikirwa cya Larak harimo na bune bwari bwarafatiwe ibihano.
Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi zatangaje ko ku wa 18 Mata 2026, ingabo za Iran zarasaga ubwato bwose bushaka kunyura muri uyu muhora.
Ubwato bumwe butwaye ibicuruzwa bwabwiwe n’ingabo za Iran zirwanira mu mazi ko inzira yongeye gufungwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!