00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashyizeho imisoro mishya ku bihugu 60

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2026 saa 04:54
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu bihugu 60 bikorana ubucuruzi na Amerika, aho iyo misoro iri hagati ya 10% na 12,5%.

Iyo misoro mishya yatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, nyuma y’uko imisoro y’agateganyo ya 10% yari yarashyizweho na Trump yari irangiye.

Ibihugu birebwa n’iyi gahunda birimo bimwe mu bikomeye mu bucuruzi na Amerika nka Canada, Mexique, u Buhinde, u Bwongereza, u Bushinwa n’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Muri rusange, ibyo bihugu bigize igice kinini cy’ibicuruzwa bitumizwa muri Amerika.

Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi muri Amerika byatangaje ko iyi misoro yashyizweho nyuma y’iperereza ryamaze amezi menshi ku mikorere y’ubucuruzi y’ibihugu birebwa n’iki cyemezo.

Leta ya Amerika yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kuko muri ibyo bihugu hakigaragara ikibazo cy’abakoreshwa imirimo y’ingufu barimo n’abakora ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko imisoro ya 10% yari yashyizweho ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitandukanye ku Isi yari irangiye. Iyo misoro y’agateganyo yari yarashyizweho nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rutesheje agaciro imwe mu misoro minini Trump yari yarashyizeho mbere.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, ubuyobozi bwa Trump bwashatse ubundi buryo bwo gukomeza gushyiraho imisoro, bukoresha ingingo ya 301 y’itegeko ryo rijyanye n’ubucuruzi 1974, itanga ububasha bwo gushyiraho imisoro ku bihugu bikora ibikorwa by’ubucuruzi Amerika ibona ko bidakwiye cyangwa bibangamira inyungu zayo.

Nubwo Amerika yavuze ko iki cyemezo kigamije kurengera abakozi, hari ibihugu byamaganye impamvu yatanzwe.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wamaganye ibyo birego, aho abayobozi bawo bavuga ko amategeko yawo agenga umurimo atatuma habaho ibi birego byatanzwe na Amerika.

U Bushinwa nabwo bwamaganye ibirego by’imirimo y’agahato, buvuga ko nta “mirimo y’agahato” ibaho nk’uko Amerika ibivuga kandi bushinja Washington gukoresha icyo kibazo mu rwego rwa politiki.

Ibindi bihugu birimo Bresil, u Buyapani na Australie na byo byagaragaje ko bitishimiye iyi misoro mishya, aho bimwe byavuze ko nta shingiro ifatika ifite.

Abasesenguzi bavuga ko iyi misoro ishobora kongera ibiciro ku masosiyete n’abaguzi, nubwo hari ibicuruzwa byashyizwe ku rutonde rw’ibisonewe.

Bimwe mu bicuruzwa bitarebwa n’iyi misoro harimo ifumbire mvaruganda, ubwoko bumwe na bumwe bwa peteroli, ibiribwa bimwe, imodoka, ibyuma, imiti n’ibindi bicuruzwa byihariye.

Trump amaze igihe avuga ko imisoro ku bicuruzwa byo hanze izafasha kongera umusaruro w’inganda zo muri Amerika no kurengera abakozi b’Abanyamerika.

Ubuyobozi bwe kandi bukomeje gukora iperereza ku bindi bihugu 16, bishobora kuzatuma hashyirwaho indi misoro mu gihe kiri imbere bitewe n’ibirego by’uko ibyo bihugu bitanga ibicuruzwa byinshi ku isoko mpuzamahanga bigatuma ibigo byo muri Amerika bigorwa.

Amerika yashyizeho imisoro mishya ku bihugu 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages