00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashinje ibigo bikomeye birimo Huawei gukorana n’igisikare cy’u Bushinwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 June 2020 saa 07:32
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje ibigo 20 bikomeye mu Bushinwa birimo na Huawei ko ari iby’igisirikare cyangwa se bikaba bifashwa nacyo.

Urwo rutonde rw’ibigo 20 ruriho sosiyete zikomeye mu by’ikoranabuhanga nka Hikvision, China Telecoms, China Mobile na AVIC. Trump ashobora kuririra kuri aya makuru ku buryo yafatira ibindi bihano sosiyete z’ikoranabuhanga zo mu Bushinwa.

Mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu ibindi bihugu birimo u Bwongereza, bubisaba guhagarika Huawei mu gihugu ku mpamvu z’umutekano.

BBC yatangaje ko uru rutonde rwakozwe kugira ngo Sena ya Amerika, abacuruzi, abahanga ibishya n’abandi bakorana bya hafi n’u Bushinwa bamenye uruhare ibyo bigo bishobora kugira mu kugeza amakuru y’ibanga ku gisirikare cy’u Bushinwa.

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agena ko ibigo bigenzurwa cyangwa se by’igisirikare cy’u Bushinwa bikorera muri Amerika bigomba kugenzurwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakunze kugaragaza impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu kuneka ibindi bihugu n’ibigo bitandukanye.

Iyo ni yo mpamvu mu 2012 Amerika yabujije sosiyete zitandukanye gukoresha ibikoresho bitanga internet bya Huawei.

Indi nkuru wasoma: Sobanukirwa ingaruka gukumira Huawei mu gukoresha serivisi za Google bizagira

Amerika ikomeje kwikoma ibigo by'ikoranabuhanga byo mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages