Amerika isanzwe ifite urutonde rw’ibigo byo mu Bushinwa ivuga ko bikorana n’igisirikare cy’iki gihugu. Ku wa 8 Kamena 2026 rwongeweho BYD imenyerewe mu gukora imodoka z’amashanyarazi, Alibaba ikora ubucuruzi bwo kuri internet na Baidu ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu 2025 uru rutonde rwari ruriho ibigo n’inganda 134, ariko kuri ubu byageze kuri 188.
Uru rutonde ruzwi nka Section 1260H rushyirwaho ibigo byo mu Bushinwa, Amerika itekereza ko bikorana bya hafi n’igisirikare cy’u Bushinwa.
Ikigo kirushyizweho ntigishobora kubona amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Intambara muri Amerika, ndetse bikaba nk’umuburo ko mu minsi iri imbere gishobora gufatirwa ibihano.
Ibigo byo muri Amerika kandi biba bitegetswe kwigengesera mu bijyanye n’imikoranire n’iki kigo haba mu bushakashatsi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Iki cyemezo kikimara gufatwa, Ambasade y’u Bushinwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yacyamaganiye kure, itangaza ko ibyakozwe ari ivangura.
Iyi ambasade yavuze ko “Ibigo byo mu Bushinwa bikora ubucuruzi mu mahanga byubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga mu bihugu bibarizwamo. Amerika ikwiriye guhagarika iyi myitwarire igayitse, igashyiraho uburyo bwo gukora ubucuruzi butavangura ibigo byo mu Bushinwa.”
Alibaba ifatwa nk’ikigo kinini mu bikora ubucuruzi bwo kuri internet mu Bushinwa, yavuze ko icyemezo cyafashwe na Amerika nta bimenyetso bifatika cyashingiyeho.
Umuvugizi wa Alibaba yavuze ko “Alibaba ntabwo ari ikigo cy’igisirikare cya Amerika […] tuzakurikiza inzira z’amategeko ku bikorwa bigamije kubeshyera ikigo cyacu.”
Kugeza ubu BYD na Baidu byo ntacyo biratangaza kuri iki cyemezo.
Mu 2021 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gukora urutonde nk’uru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!