Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati (U.S. Central Command) bwatangaje ko ibi bikorwa byabereye hafi y’ikirwa cya Kharg, ahantu hakomeye mu bucuruzi bwa peteroli bwa Iran. Bwongeyeho ko nta musirikare w’Umunyamerika wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Ingabo za Iran zatangaje ko zarashe imisile ku bwato bwa Amerika, ariko Amerika yavuze ko igitero cyayo cyari ukwihorera.
Umuvugizi wa U.S. Central Command yagize ati “Ubutumwa bugomba kuba busobanutse kuri IRGC: nimura ubwato bwacu, tuzashyira igitutu gikomeye ku bukungu bwa Iran kugira ngo bahagarike ibikorwa byabo.”
Ibiro ntaramakuru byo muri Iran, Tasnim, byatangaje ko misile enye z’Abanyamerika zarashe ubwato buri hafi y’ikirwa cya Kharg, ariko ko nta muntu wahasize ubuzima ndetse n’abari bari kuri ubwo bwato bakaba barakuweho.
Ikirwa cya Kharg kizwi cyane ku bijyanye n’ubucuruzi bwa peteroli, kuko Iran yigeze kohereza hafi 90% bya peteroli yayo ikoresheje iki kirwa mbere y’intambara. Ariko ubu bucuruzi bwagizweho ingaruka n’ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ibihano mpuzamahanga.
Perezida wa Amerika Donald Trump yari yarigeze kuvuga ko ashaka gufata ikirwa cya Kharg, avuga ko ari ahantu hafite akamaro mu bukungu bwa Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!