Yavuze ko nta murwayi wa Ebola uzinjira muri Amerika kabone nubwo yaba ari Umunyamerika wayanduriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yugarijwe n’iki cyorezo kimaze guhitana abantu 220 abandi 990 bakaba bakirwaye.
Ibi Marco Rubio yabigarutseho mu nama y’Abamanisitiri bo muri Amerika yabaye ku wa 27 Gicurasi 2026, aho yavuze ko bakomeje ingamba zo kwirinda iki cyorezo ndetse ko batazigera bemera ko hari umurwayi wacyo winjira muri Amerika.
Ati “Ntabwo tuzigera twemera ko hari umurwayi cyangwa ukekwaho Ebola winjira muri Amerika.”
Iyi gahunda ya Amerika yo gukumira ko hari umurwayi ufite cyangwa ukekwaho kugira icyorezo cya Ebola, itandukanye n’uburyo bitaye ku barwayi bari bafite iki cyorezo mu 2014 kuko bamwe mu Banyamerika bavuriwe muri iki gihugu mu bigo by’ubuvuzi byihariye.
Amerika yavuze ko iri mu biganiro na Kenya byo kugira ngo bashyireyo ibitaro byihariye bizajya bivurirwamo abarwayi b’Abanyamerika basanzwemo icyorezo cya Ebola, gusa ntabwo iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba kirabyemeza.
Impuguke mu by’ubuvuzi yitwa Amesh Adalja, yavuze ko bidakwiriye ko Amerika yakohereza abarwayi bafite Ebola kuvurirwa muri Kenya kuko bitaba byizewe kurusha uko bavurirwa mu gihugu cyabo cyangwa mu Budage.
Ati “Ntabwo nibaza uburyo wakubaka ikigo cyavurirwamo abarwayi ba Ebola muri Kenya kikaza gifite ubushobozi buhagije nk’ibigo byo muri Amerika.”
“Ibi bigo bizi uburyo bwo kuvura indwara zikomeye, kuva ku kwita ku barwayi, kumenya uburyo bahangana n’imyanda. Ndetse banafite ibikoresho by’ikoranabuhanga byabugenewe byifashishwa n’abarwayi bafite indwara zikomeye.”
Mu cyumweru gishize nibwo umuturage wa Amerika wanduye Ebola ubwo yari muri RDC, yagejejwe mu Budage aho yagiye kuvurirwa.
Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.
Ku wa 17 Gicurasi 2026, nibwo Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri RDC na Uganda kandi ko gihangayikishije ku rwego rw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!