Ni umuhango wabereye ku birindiro bya Dover Air Force Base biherereye i Delaware ku wa Gatandatu. Donald Trump n’umugore we, Melania Trump hamwe na Visi Perezida, JD Vance, bari mu bagiye guha icyubahiro aba basirikare.
Aba basirikare batandatu baguye mu gitero cy’indege ya drone cyagabwe na Iran ku wa 1 Werurwe 2026, ku birindiro by’ingabo za Amerika biherereye muri Koweit.
Iran yarashe muri Koweit yihorera ku bitero Amerika na Israel biri kuyigabaho kuva ku wa 28 Gashyantare 2026.
Batandatu bishwe n’iki gitero bari muri batayo ya 103, bari bashinzwe gutanga ibikoresho n’ibindi bikenerwa ku ngabo za Amerika hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abaguye muri iki gitero barimo Sgt. Declan Coady w’imyaka 20, Capt. Cody Khork w’imyaka 35, Maj. Jeffrey O’Brien, Chief Warrant Officer 3 Robert Marzan, Sgt. 1st Class Nicole Amor, Sgt na 1st Class Noah Tietjens w’imyaka 42.
Ibirindiro aba basirikare bariho byari bizitijwe inkuta za beto, ariko bikaba bitari bifite igisenge cya beto cyabasha guhagarika ibisasu bya misile.
Perezida Trump aherutse kuvuga ko yiteguye cyane ko umubare w’abagwa mu ntambara arwana na Iran uzakomeza kwiyongera, ati ‘Ndabyiteguye, nubwo mbyanga […] ariko nabyo ni kimwe mu bigize intambara.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!