00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahitanye umuyobozi w’umutwe wa Tren de Aragua muri Venezuela

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 13 June 2026 saa 01:26
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagabye igitero cyahitanye Hector Rusthenford Guerrero Flores uzwi nka Niño Guerrero, wari umuyobozi w’umutwe w’amabandi wa Tren de Aragua wo muri Venezuela.

Tren de Aragua ni agatsiko k’abagizi ba nabi kavukiye muri gereza, ariko Hector Guerrero Flores yaje kukagura agahindura umutwe mpuzamahanga ukorera mu bihugu bitandukanye.

Uyu mutwe uzwi mu icuruzwa ry’abantu, kugenzura inzira zinyurwamo n’abimukira bo muri Amerika y’Epfo cyangwa mu Burayi. Abayobozi ba polisi bo muri Amerika y’Epfo bavuga ko kanakora ibyaha birimo ubwambuzi, gushimuta no gukorera urugomo muri Panama, Brazil no mu karere k’imisozi ya Andes.

Trump yavuze ko Tren de Aragua yakoranaga na Nicolás Maduro wa Venezuela wayoboye Venezuela kugeza muri Mutarama 2026 ubwo yatabwaga muri yombi n’ingabo za Amerika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutangaza ko izatanga ibihembo bya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku muntu watanga amakuru yatuma umuyobozi w’aka gatsiko afatwa.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2026, ni bwo Trump yatangaje ko Guerrero Flores yapfuye, asobanura ko ari we watanze itegeko ryo kumwica.

Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, yagize ati "Nabitegetse ubwanjye, maze ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe akarere k’Amajyepfo bugaba igitero cya gisirikare cyihuse kandi gikomeye, cyahitanye Niño Guerrero, umuyobozi wari uzwi cyane wa Tren de Aragua, umwe mu mitwe y’iterabwoba ugira ubugome bukabije ku Isi.”

Bivugwa ko igitero cyagabwe kuri iri banda cyifashishije ikoranabuhanga ryihariye kandi ko cyagizwemo uruhare na Venezuela isigaye iyoborwa na Delcy Rodríguez wemeye gukorana na Amerika.

Amerika yashyize hanze amashusho y'umwotsi mwinshi wazamutse aho Niño Guerrero yarasiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages