Ibwiriza ryo guhagarika izi serivise ryatangiwe mu nyandiko ikubiyemo ubutumwa bwagenewe ingabo za Amerika, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje.
Iyi nyandiko yashyizweho umukono tariki ya 5 Gicurasi 2025 ivuga ko abihinduje ibitsina batazongera guhabwa serivisi zo kubagwa no kongererwa imisemburo ituma bagaragaza imiterere itandukanye n’iya kamere.
Ivuga kandi ko abasirikare bihunduje igitsina bazaba batariyirukana muri Kamena, bazatangira kwirukanwa.
Ni ubutumwa butaguye neza abahinduje ibitsina, nka Shannon Minter uharanira uburenganzira bw’umuryango wa LGBTQ+. Uyu yavuze ko Pentagon yubahutse ikiremwamuntu.
Yagize ati “Birababaje kubona igisirikare cy’igihugu gifata abasirikare bacyo muri ubu buryo.”
Umwe mu bihinduje igitsina utashatse kumenyekana yatangaje ko noneho niba hari abari bagishidikanya ku buryo abahinduje igitsina bafatwa muri iki gihe, ubu bigiye kugaragara.
Yagize ati “Niba hari hakiri ugushidikanya ubu noneho byose birasobanutse, abihinduje igitsina ntibemerewe serivise z’ubuvuzi nka bagenzi babo.”
Muri Mutarama 2025 ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rikumira abihinduje igitsina mu gisirikare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!