Iyi nkunga yahagaritswe ku wa 3 Werurwe 2025, ku itegeko rya Trump nyuma yo gushyamirana na mugenzi we, Zelensky mu biro bye White House, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wo muri Amerika.
Uyu muyobozi yavuze ko icyo Trump ashyize imbere ari ukurangiza intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka itatu, kandi ashaka ko Ukraine yumvikana n’u Burusiya.
France24 yatangaje ko guhagarika iyi inkunga bishobora gusunikira Ukraine kujya mu biganiro bigamije amahoro.
Ku wa 28 Gashyantare 2025, ibiganiro byari biteganyijwe kubera mu biro bya Perezida wa Amerika hakanasinywa amasezerano aha uburenganzira Amerika ku mutungo kamere wa Ukraine byasojwe imburagihe kubera intonganya no kutumvikana ku ntambara imaze imyaka ishegesha Ukraine.
Byatumye Zelensky n’abo bari bajyanye birukanwa muri White House batageze ku cyari cyabajyanye.
Nyuma y’ibi biganiro Zelensky yabwiye itangazamakuru ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine akiri kure cyane.
Trump wavuze ko azobereye mu byo gutegura amasezerano yitaye ku nyungu za Amerika, yavuze ko we na Putin bumvikanye ku buryo intambara yahagarikwa muri Ukraine, ariko ashinja Zelensky kudashaka ko intambara irangira.
Trump yibwiriye Zelensky ko Ukraine ntacyo yageraho muri iyi ntambara idafite ubufasha bwa Amerika, gusa ibihugu by’i Burayi na byo byatangiye gutekereza uburyo byakomeza gufasha Ukraine na byo bigasarura ku mutungo kamere w’iki gihugu gikize kuri gaz.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!