Umuyobozi wo muri Palestine yabwiye BBC ko Kushner, yahuriye mu Misiri n’itsinda rya Hamas riyobowe n’umuyobozi mushya w’uyu mutwe, Khalil al-Hayya. Ibi biganiro byabaye ku Cyumweru.
Hamas nyuma yatangaje ko yasabye abahuza ndetse na Board of Peace ya Trump “guhatira” Israel kwemera gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano.
Ibiganiro bya Kushner na al-Hayya byavuzwe ko ari byo byo ku rwego rwo hejuru bibaye kuva habaho amasezerano y’agahenge muri Gaza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Muri ibyo biganiro kandi harimo intumwa za Board of Peace, Nikolay Mladenov, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ndetse n’abahagarariye Misiri, Qatar na urikiya, ibihugu byagize uruhare mu buhuza.
Nta tangazo rirambuye ryasohowe ku byaganiriweho, ariko byavuzwe ko ibiganiro byibanze ku bikorwa bifatika byo kwambura Hamas intwaro, uburyo ingabo za Israel zava muri Gaza, ndetse n’ubutabazi bugenewe abaturage.
Mu kwezi gushize, Board of Peace ya Trump yari yatangaje ko yari yumvikanye ku “kwambura intwaro burundu” Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Gaza.
Icyakora Israel yanze gahunda ya Trump y’ingingo 15, inateganya ko ingabo za Israel ziva muri Gaza no gushyiraho ubuyobozi bushya bw’abasivili b’Abanya-Palestine.
Netanyahu yavuze ko ingabo za Israel zitazava muri Gaza kugeza igihe Hamas “yambuwe intwaro by’ukuri.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!