Ni igitero kibaye nyuma y’umunsi umwe Amerika n’u Bwongereza bigabye ibindi byinshi mu duce tugenzurwa n’aba-Houthi muri Yemen, hasubizwa ku byo izi nyeshyamba zishyigikiwe na Iran zagabye ku bwato bwo mu Nyanja Itukura.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko ibitero bigamije gushegesha ubushobozi bw’aba-Houthi ku buryo batazongera kubasha kuvogera ubwato bwo mu Nyanja, nk’uko tubikesha BBC.
Ivuga ko kuva ku wa 19 Ugushyingo, Iran yabafashije gutera no kwangiza ubwato bwo mu Nyanja Itukura n’ikigobe cya Aden, inshuro zigera kuri 28.
Ubuyobozi bw’aba-Houthi bwo bwatangaje ko ibitero bizakomeza.
Abantu ibihumbi biraye mu mihanda yo mu Murwa Mukuru wa Yemen, Sanaa kuri uyu wa Gatanu, batwika amabendera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika baririmba bati “Imana irakomeye, urupfu kuri Amerika, urupfu kuri Israel.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yabwiye itangazamakuru ko Amerika yiteguye kurwanya aba-Houthi mu gihe baba bagerageje kwihorera.
Ati “Tugomba kwitegura gusubiza aba-Houthi mu gihe baba bakomeje iyi myitwarire iteye isoni, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu.”
Mu itangazo rihuriweho na Amerika, u Bwongereza, Australie, Bahrain, Canada, u Buholandi, Danemark, u Budage, Nouvelle Zélande na Korea, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, byavuze ko ibitero byari bigamije gucubya ibimaze iminsi bikorwa n’aba-Houthi, bihungabanya umutekano w’ubwato bw’ubucuruzi mu Nyanja Itukura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!