Igitero cya mbere cyagabwe cyaturikije ubwato ariko hagaragara abantu babiri bakirokotse, nubwo ubwato bwari bwafashwe n’umuriro.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, ku wa 1 Ukuboza 2025 yavuze ko “[Frank] Bradley yafashe icyemezo cyiza bijyanye n’urwego rw’ubuyobozi arimo n’itegeko.”
Leavitt yemeje ko Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth yatanze uburenganzira bwo kugaba ibi bitero ariko atatanze amabwiriza yo kwica abantu bose.
BBC yanditse ko abadepite b’Aba-Democrates n’Aba-Republicain bagaragaje impungenge kuri ibi bitero bityo bikwiye gusuzumwa.
Leavitt ntiyemeje niba igitero cya mbere hari babiri bakirokotse cyangwa se icya kabiri cyagabwe hari umugambi wo kubahitana.
Inkuru zivuga ko mu gitero cyo ku wa 2 Nzeri 2025, Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth yategetse ko abari mu bwato byakekwaga ko butwaye ibiyobyabwenge bicwa zatumye hongera kwibazwa niba ibitero bya Amerika ku bakekwaho kwambutsa ibiyobyabwenge byubahiriza amategeko.
Hashize iminsi mike Amerika yongereye ingabo mu karere ka Caraïbe, inagaba ibitero hafi y’inkombe ya Columbia na Venezuela ivuga ko ari uburyo bwo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Magingo aya abantu 80 ni bob amaze guhitanwa n’ibi bitero kuva muri Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!