00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Zimbabwe n’umugore we

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 March 2024 saa 01:37
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa, umugore we Auxillia Mnangagwa, abayobozi bakuru n’izindi nzego bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashinjwa ibyaha bya ruswa ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ishami ry’Urwego rw’Imari rwa Amerika rishinzwe kugenzura imitungo mu mahanga kuwa Kabiri itariki 4 Gashyantare, ryatangaje urutonde rw’abantu 11 bafatiwe ibihano barimo Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, umugore we ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo Visi Perezida w’iki gihugu, Constantino Chiwenga.

Associated Press yanditse ko Perezida Mnangagwa ashinjwa na Amerika gukingira ikibaba acuruzi ba magendu bacuruza zahabu na diyama muri Zimbabwe ndetse no gufatanya n’abandi bayobozi mu ikorwa ry’ubwo bucuruzi no gushaka amasoko atemewe n’amategeko.

Ibyo ngo byiyongeraho kwakira ruswa iva muri ubwo bucuruzi ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

Minisitiri w’Imari Wungirije muri Amerika, Wally Adeyemo yavuze ko ibi bibano bitagamije gutsikamira abaturage ba Zimbabwe, ahubwo ko bireba Perezida Mnangagwa n’abo bafatanya kwakira ruswa no guhonyora uburenganzira bw’abatuye muri icyo gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Zimabwe, Nick Mangwana agaruka kuri ibi bihano we yavuze ko kuba abayobozi bakomeye mu gihugu bashyirweho ibihano n’abandi bose ubwo bivuze ko bari mu bihano.

Ni mu gihe Amerika ivuga ko ibihano byatanzwe ari igice cya gahunda yo guha Zimbabwe ibihano bikomeye Amerika iri gushyira mu bikorwa. Ibi bihano byatanzwe ariko byanatangarijwe rimwe no gusinya iteka kwa Perezida Biden rikuraho ibindi bihano byari byarafatiwe Zimbabwe mu 2003 ubwo yayoborwaga na Robert Mugabe.

Perezida Mnangagwa n'umugore we bafatiwe ibihano na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages