Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025, nibwo iyi ndege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 200 yafatiwe muri Dominican Republic n’abayobozi ba Amerika.
Umunyabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yakurikiranye igikorwa cyo gufata iyi ndege ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi mu murwa mukuru Dominican Republic, Santo Domingo.
Ibiro bya Amerika bishinzwe Ubutabera muri Amerika byemeje ibyo gufatwa kw’iyi ndege, aho byasobanuye ko isanzwe ikoreshwa n’ikigo cya Leta ya Venezuela gikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz, ariko kikaba cyarafatiwe ibihano.
Muri Kanama 2019, Perezida wa Amerika yaciye iteka ribuza Abanyamerika kugirana ibikorwa by’ubucuruzi na Perezida Maduro, abamuhagarariye ndetse n’abandi bari mu butegetsi bwe. Ni igihano cyakurikiye icyaha uyu Mukuru w’Igihugu yashinjwaga cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Icyo gihe, ibiro bya Amerika bishinzwe ubucuruzi byashyizeho uburyo bwo kugenzura ibikoresho bigenerwa igisirikare n’urwego rw’ubutasi bya Venezuela.
Iperereza ryakozwe ryerekana ko iyi sosiyete yaguze iyi ndege muri Amerika mu 2017, iza koherezwa muri Venezuela.
Iyi ndege kandi yagiye ikoreshwa cyane na Perezida Maduro ndetse n’abamwungirije barimo Visi Perezida we na Minisitiri w’Ingabo mu gukora ingendo mu bihugu birimo u Bugereki, Turikiya, u Burusiya ndetse na Cuba, ibyo Amerika ivuga ko ari ukurenga ku bihano Venezuela yafatiwe.
Iyi ntabwo ariyo nshuro ya mbere Amerika ifashe indege ya Venezuela kuko ku wa 2 Nzeri 2024 yafashe indege ikoreshwa na Perezida Maduro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano bitandukanye yamufatiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!