Ku wa 22 Gashyantare 2025, abakozi b’inzego zitandukanye za leta babonye ubutumwa (email) busaba buri mukozi kwerekana raporo y’ibyo yakoze muri icyo cyumweru.
Inzego zirimo urwa FBI zahise zibwira abakozi bazo kudahita basubiza ubwo butumwa, izindi zibwira abakozi bazo kuba barindiriye umurongo bazakoresha basubiza ubwo butumwa, mu gihe hari izindi zahise zibwira abakozi bazo gukurikiza amabwiriza.
Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel, abinyujije mu butumwa (email) yandikiye abakozi b’urwego akuriye ababuza gusubiza ubwo butumwa uretse igihe binyuze mu nzira zisanzwe, aho abakozi baha raporo umuyobozi ubahagarariye nawe akayigeza ku bandi bayobozi.
Yagize ati “FBI binyuze mu buyobozi bwayo niyo ifite inshingano zo gusuzuma ibiri gukorwa.”
Ibi byatumye benshi mu bakozi bajya mu rujijo, kuko batinya ko mu gihe batabusubiza, bashobora kwirukanwa cyane ko uyu mugambi wa Elon Musk, ushyigikiwe na Perezida Donald Trump.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!